Umuganga w’amaso yegukanye ikamba rya Miss Universe Jamaica 2025

Dr. Gabrielle Henry, w’imyaka 28, ni we wambitswe ikamba rya Miss Universe Jamaica 2025 mu birori byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu muri AC Hotel i St. Andrew. Yambikiwe ikamba na Rachel Silvera, nyampinga wari usoje manda ye.

Henry ni muganga w’amaso (ophthalmologist) akaba aniga muri University of the West Indies (Mona). Yari yitabiriye iri rushanwa bwa mbere mu 2023, agera mu ba mbere batanu. Afite umushinga ugamije gushishikariza abagore kugera ku nzozi zabo igihe cyose, ndetse akavuga ko iri rushanwa ari urubuga rutuma umuntu akura ku giti cye kandi agira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abandi.

Nyuma yo kwegukana ikamba, yabwiye Observer Online ko gusubira mu irushanwa nyuma yo kuritakaza bwa mbere ari icyemezo yatekerejeho igihe kirekire. Ati: “Gusubira mu irushanwa ni ikintu namaze igihe kinini ntekerezaho.”

Uwa kabiri yabaye Troy Ann Anderson wari ukunzwe cyane n’abafana, mu gihe Matea Smith, wari mu bafatwaga nk’abafite amahirwe, yabaye uwa gatatu. Abandi batatu basoje mu myanya itandatu ya mbere ni Naima Scott, Shiann Excell na Dreanna Williams.

Mu bakandida 15 ba mbere batoranyijwe mu 27 bari batangiye, harimo Nastassia Haughton, Zoan Edwards, Marian Millaneise, Thiana Feanny, Simone Gardner, Rajivea Soman, Barbie Mudahy, Kennya Young na Keandra Wellington.

Dr. Gabrielle Henry azahagararira Jamaica mu irushanwa rya Miss Universe 2025 rizabera i Nontharubi muri Thailand ku wa 21 Ugushyingo. Yiyemeje gukangurira abantu kwita ku buzima bw’amaso no kunoza uburyo bwo kuyavura, kugira ngo serivisi z’ubuvuzi bw’amaso ziboneke ku buryo bworoshye kandi bwihuse.

Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA

More From Author

Diddy asaba miliyari 145 Frw nk’indishyi ku kinyamakuru gishinjwa kumusebya

Icenova asaba abategura ibitaramo guhindura imyumvire no guha amahirwe abahanzi bose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *