Makanyaga Abdul ari mu rugendo rwo gutegura Album nshya irimo indirimbo yanditse mu 1970

Umuhanga mu gutunganya umuziki, Ndanga Bugingo Patrick uzwi cyane nka Pastor P, yatangaje ko ari gukorana na Makanyaga Abdul kuri Album nshya izaba igizwe n’indirimbo zimwe na zimwe yanditse mu myaka ya 1970 ariko zitigeze zibona amajwi mu buryo bwa “studio”.

 Pastor P yavuze ko mu myaka 20 amaze akora umuziki yagiye ahura n’abahanzi bafite indirimbo zifite agaciro kadasanzwe zanditswe kera, ariko zitigeze zitunganyirizwa amajwi.

Yagize ati: “Ibi bibaho kenshi ku bahanzi. Hari ubwo umuhanzi ambwira ati ‘iyi ndirimbo nayanditse kera cyane’, ariko itarigeze ikorerwa ‘Audio’. Ubu ndi gukorana na Makanyaga Abdul kuri Album nshya, harimo indirimbo yambwiye ati ‘iyi nayanditse mu 1970 cyangwa mu 1978’. Izi ndirimbo afite ziraryoshye kandi zifite ubutumwa bukomeye.”

Pastor P yakomeje asobanura ko Makanyaga yigeze kumubwira ko izi ndirimbo aziririmba mu bitaramo, abantu bakazikunda cyane, ariko ntizigere zifashwa amajwi ku buryo zakumvwa hanze y’aho aziririmbiye.

Uyu mugabo umaze kubaka izina mu ruganda rwa muzika yavuze ko atigeze akururwa no kwegukana ibihembo, ahubwo yitaye ku gukora umuziki w’umwimerere uzahoraho nk’ikimenyetso cy’umuhanga we. Yatanze urugero rw’indirimbo “Ndagukumbuye” ya King James yayitunganyije ku busabe bw’umuryango wa nyirayo, ikaba yarakunzwe cyane kugeza n’ubu.

Pastor P asanga gukorana n’abahanzi bisaba kubaganiriza no kubibutsa indirimbo zifite agaciro zishobora guhabwa isura nshya, zikagera ku bafana mu buryo bugezweho kandi bwumvikana neza.

Ku ruhande rwe, Makanyaga Abdul amaze imyaka 55 yunga ubumwe n’umuziki, aho imyaka itanu ya mbere yayimazemo yiga ibicurangisho no kuririmba. Imyaka 50 ikurikira yayikoreye umuziki nk’uwabigize umwuga, aho yatangiye mu itsinda rimwe na Sebanani André witabye Imana, bakajya bafatira amajwi y’indirimbo zabo kuri Radio Rwanda.

Inganzo ye yamufashije kuririmbira ab’ingeri zose, ari nabyo byamuteye gutegura ibitaramo byo kwizihiza uruhare umuziki wagize mu buzima bwe, birimo n’icyabaye ku wa 4 Nyakanga 2023 cyizihije imyaka 50 akora umuziki mu buryo bw’umwuga.

Umwanditsi : Justinmind HARERIMANA

Producer Pastor P yavuze ko amaze imyaka 20 akora umwuga wo gutunganya indirimbo

More From Author

Tems avuga ko abagore bagihura n’akarengane mu muziki

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo afungiwe ibyaha bya ruswa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *