Kim Keon Hee, umugore wa Yoon Suk Yeol wahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo, yatawe muri yombi akurikiranweho ruswa n’uburiganya mu guhindura ibiciro ku isoko ry’imari n’imigabane mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ku wa 12 Kanama 2025, mu iburanisha ryamaze amasaha ane i Seoul, Kim yahakanye ibyo aregwa byose. Ariko urukiko rwanze kumurekura, rusobanura ko hari impungenge z’uko ashobora guhisha cyangwa gusibanganya ibimenyetso.
Koreya y’Epfo imenyerewe mu gukurikirana no gufunga abaperezida bayo bavuye ku butegetsi, ariko iyi ni inshuro ya mbere umukuru w’igihugu wahoze ku butegetsi afunganwa n’uwo bashakanye.
Perezida Yoon yatawe muri yombi muri Mutarama nyuma yo gushinjwa guteza umutekano muke mu gihugu mu mwaka ushize, icyatumye avanwa ku mwanya wa perezida.
Abashinjacyaha bavuga ko Kim, w’imyaka 52, yinjije miliyoni 800 z’amawon (asaga 577,940$) mu bikorwa byo guhindura igiciro cy’imigabane ya Deutsch Motors, isosiyete icuruza imodoka za BMW muri Koreya y’Epfo. Ibyo byabaye mbere y’uko Yoon atorwa, ariko byakomeje kuvugwa no mu gihe yari ku butegetsi.
Biravugwa kandi ko Kim yakiriye nk’impano amasakoshi abiri ya Chanel n’umukufi wa diyama, yahawe n’itorero rya Unification Church ritavugwaho rumwe, nk’urwinyerezwa rwo kumworohereza mu bikorwa by’ubucuruzi.
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA
