umuhanzi kazi Boukuru,, azitabira iserukiramuco rikomeye rya ACCES rizabera i Tshwane muri Afurika y’Epfo kuva ku ya 30 Ukwakira kugeza ku ya 1 Ugushyingo 2025.

Iri serukiramuco rizaba ku nshuro ya munani, rikazitabirwa n’abarenga 1,000 baturutse mu bihugu birenga 45. Rizahuriza hamwe ibitaramo, ibiganiro byimbitse by’iminsi ibiri, imurikabikorwa, inama zihuza abantu mu buryo bw’imbonankubone, amahugurwa, itangwa ry’ibihembo n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Mu myidagaduro y’iri serukiramuco, ACCES 2025 Showcase Festival izazana ku rubyiniro abahanzi batandukanye bo ku mugabane wa Afurika barimo Focalistic, Thakzin, Naledi Aphiwe, Shandesh, Jabulile Majola, The Charles Géne Suite, Kekelingo na Bokani Dyer (Afurika y’Epfo), Boukuru (u Rwanda), Mwendamberi (Zimbabwe), Frida Amani (Tanzania), Tobi Peter (Nigeria), Claudio na Rabe (Madagascar), Njoki Karu (Kenya), FimFim (Ghana) na Oumy (Senegal).

Ibiganiro bizabera muri Aula Theatre muri Kaminuza ya Pretoria ku wa 30 na 31 Ukwakira, bizitabirwa n’abashinzwe inganda z’umuziki ku isi barenga 60, barimo Benjamin Demelemester (CNM – Ubufaransa), Kwame Safo (British Council – UK), Pfanani Lishivha (SAMPRA – Afurika y’Epfo), Cécilia Pietrzko (Grown Kid – Ubufaransa), Shiba Melissa Mazaza (Mount Makeda Media – Afurika y’Epfo) na Jiggs Thorne (MTN Bushfire – Eswatini). Abandi bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Boukuru yatangiye kumenyekana aririmba asubiramo indirimbo z’abahanzi bakomeye nka Bugaruka Hubert mu ndirimbo Kuki ntavuza impundu, So will I y’itsinda Hillsong Worship, ndetse n’iza Kamaliza yaririmbye muri Youth Conneckt 2018 yabereye muri Intare Conference Arena.

Avuga ko yakuze akunda cyane Aime Uwimana, bityo akifuza kumusiga urugero cyangwa akamurusha, bitewe n’uko abona ari umugambi w’Imana. Nubwo hari abahanzikazi benshi bagiye bava mu muziki, Boukuru ashimangira ko we azawugumamo kuko afite ubutumwa bw’ingenzi agomba kugeza ku Banyarwanda n’isi muri rusange.

Yemeza ko afite umwihariko mu ijwi no mu myandikire y’indirimbo, kandi ko ibihangano bye bifite icyo byigisha. Ati: “Umwihariko wanjye ni uko ntameze nk’abandi. Ubutumwa mbagezaho buzabanyura kandi buzabafasha kwigira byinshi.”

Aherutse gushyira hanze album yise Gikundiro, ikozwe mu njyana nka Jazz, Soul na Funk, yakoranywe n’abahanzi n’abatunganya umuziki nka Michael Makembe, Flyest Music, Shami Nehemmy ndetse na Pappy Jay wo muri Nigeria, ari na we wenyine wakozeho uturutse hanze y’u Rwanda.

Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA

More From Author

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo afungiwe ibyaha bya ruswa

Uzatwara Shampiyona mu Bagabo guhabwa miliyoni 80 Frw – Shema Fabrice yizeje impinduka muri FERWAFA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *