Shema Ngoga Fabrice, umukandida rukumbi ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yatangaje ko nibamutora azazamura cyane ibihembo bihabwa amakipe yitwaye neza muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri, haba mu bagabo no mu bagore.
Yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Four Points by Sheraton ku wa Kane, tariki ya 14 Kanama 2025, aho yavuze ko azashyira imbaraga mu kongera ihangana hagati y’amakipe binyuze mu kongera agaciro k’ibihembo.
Mu bagabo, ikipe izegukana igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izahabwa miliyoni 80 Frw, iya kabiri miliyoni 60, iya gatatu miliyoni 40, iya kane miliyoni 30, iya gatanu miliyoni 25, iya gatandatu miliyoni 20, iya karindwi miliyoni 15, mu gihe iya munani izahabwa miliyoni 10 Frw.
Mu Cyiciro cya Kabiri, ikipe ya mbere izahabwa miliyoni 25 Frw, iya kabiri miliyoni 20, iya gatatu miliyoni 15, iya kane miliyoni 13, iya gatanu miliyoni 11, iya gatandatu miliyoni 9, iya karindwi miliyoni 7, naho iya munani izahabwa miliyoni 5.
Ku ruhande rw’abagore, mu Cyiciro cya Mbere ikipe izatwara igikombe izahabwa miliyoni 20 Frw, iya kabiri miliyoni 15, iya gatatu miliyoni 10, iya kane miliyoni 8, iya gatanu miliyoni 6, naho iya gatandatu miliyoni 4. Mu Cyiciro cya Kabiri, ibihembo bizajya bigera kuri miliyoni 10 Frw kuri ya mbere, kugeza kuri miliyoni 3 Frw ku ya gatandatu.
Biteganyijwe ko muri rusange miliyoni 484 Frw azajya asaranganywa mu bihembo, aho miliyoni 280 Frw zizajya mu Cyiciro cya Mbere cy’abagabo, na miliyoni 105 Frw mu Cyiciro cya Kabiri. Abakinnyi b’individual bazitwara neza bazajya bahembwa haba mu mikino ibanza ndetse no mu gihe cya nyuma cya Shampiyona.
Shema Fabrice azakorana n’itsinda rigizwe na Mugisha Richard (Visi Perezida wa Mbere), Me Gasarabwe Claudine (Visi Perezida wa Kabiri), Nshuti Thierry (Komiseri w’Imari), Niyitanga Désiré (Komiseri w’Amarushanwa), Gicanda Nikita (Komiseri w’Umupira w’Abagore), Me Ndengeyingoma Louise (Komiseri w’Amategeko), Lt Col Mutsinzi Hubert (Komiseri w’Ubuvuzi) na Hakizimana Louis (Komiseri w’Imisifurire). Amatora ateganyijwe ku wa 30 Kanama 2025.
Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA
