Umuryango ‘YB Foundation’ wibutse Yvan Buravan unaha ubufasha abarwayi ba Kanseri

Ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025, umuryango YB Foundation wizihije imyaka itatu ishize umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B, Yvan Buravan, yitabye Imana azize kanseri y’impindura. Uyu muhanzi yari amaze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo zakunzwe nka Just Dance, Si Belle, Ye Ayee, Garagaza yakoranye na se Michael Burabyo n’izindi nyinshi.

Ibi bikorwa byabereye mu rwego rw’ubukangurambaga ngarukamwaka bwise “Turikumwe Campaign”, bugamije kwibuka Buravan no gukomeza umurage yasize wo gufasha abandi binyuze mu muziki no mu butumwa bwe. Uyu mwaka, ubukangurambaga bwasohotse mu magambo bugera no mu bikorwa bifatika byo gufasha abarwayi ba kanseri.

Ibirori byabereye i Kinyinya muri Bethania Home Care, ikigo cyakira abarwayi baturuka mu ntara baza kuhivurizwa. Iki kigo gitanga icumbi, ibiribwa n’uburyo bwo gufasha abarwayi kugera kwa muganga buri munsi, ariko kikunze kugorwa no kubona lisansi y’imodoka zifashishwa mu kubatwara.

Igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo gusura ibikorwa bya Bethania kiyobowe na Sr. Hélène L. Katebera, washinze iki kigo, agaragaza uburyo gifasha abarwayi n’uko gishyigikirwa n’imishinga itandukanye.

Nyuma, Isimbi, inzobere mu mitekerereze (psychology), yatanze ikiganiro cy’ubufasha ku barwayi n’ababitaho, abaganiriza ku buryo bwo kwitegura no guhangana n’ihungabana rituruka ku burwayi bwa kanseri.

Hari kandi abahoze barwaye kanseri batanzweho ubuhamya. Marcelline, wakize kanseri y’uruhu, yasobanuye uko Bethania yamubaye hafi kugeza akize, ndetse nyuma ikamuha amahirwe yo gufasha abandi. Umunyamakuru Edmund Kagire na we yagarutse ku rugendo rwe rwo kurwanya kanseri, ashimangira akamaro k’inkunga y’inshuti, imiryango ndetse n’inzego za Leta, anasaba buri wese kwita ku gusuzumisha ubuzima kenshi.

Umuhanzikazi Boukuru yaririmbye indirimbo ye Urukundo, yibutsa ko urukundo ari imbaraga zikomeye mu guhangana n’ubuzima. Yongeye kandi guha icyubahiro Buravan aririmba indirimbo ye Ni Yesu, imwe mu zo yari yashyize ku mushinga we wa nyuma wa Album Twaje.

Mu ijambo rye, Raissa Umutoni, washinze YB Foundation akaba na mushiki wa Buravan, yavuze ko intego ari ugukomeza umurage wa Yvan Buravan mu rugamba rwo kurwanya kanseri, kongera ubukangurambaga bwo kuyivuga ku mugaragaro no gufasha abayirwaye. Yavuze ko “Turikumwe Campaign” igamije guha icyizere abarwaye, guhumuriza ababuze ababo ndetse no gukangurira buri wese kugira uruhare mu kurwanya iyi ndwara.

Mu rwego rwo gufasha Bethania, Raissa yashyikirije inkunga ya lisansi ingana na litiro 1,091 kugira ngo imodoka zifashisha abarwayi zibashe gukora ingendo za buri munsi. Yanatangaje kandi ko yinjiye mu itsinda Friends of Bethania Home Care nk’umuhuza w’ubufatanye buhoraho.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo ibyamamare n’inshuti za Buravan, barimo Aurore Kayibanda, Miss Rwanda 2012, na Charity Keza, umenyerewe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Umwanditsi: Justinmind HARERIMANA

More From Author

Joshua Baraka ari gukorana  indirimbo na Bruce Melodie

Sandra Teta yongeye kugaragara yishimanye na Weasel nyuma y’impanuka yamuteye kugera mu bitaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *